MUKANTABANA SERAPHINE yavutse taliki 23 Mata 1961, avukira mu akarere ka rusizi, intara y'iburengerazuba (ahahoze ari Cyangugu). Yabyawe na Shyirambere Lambert an important person Kabera Monique, nubwo yavukiye i Cyangugu, yakuriye i Kigali mu Kiyovu kuko yahageze mu 1966. Yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse yiga muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda uhereye mu 1983-1988 yiga mu ishami ry'uburezi.[1]
MUKANTABANA SERAPHINE amaze kwiga nyuma yaje guhabwa akazi muri Lycee de Kigali, aba umuyobozi w'amasomo (Prefet des etudes) kuva 1988-1994.[2] Mu 1994 yage guhungira mu cyahoze ari Zaire ubu ni RDC Congo akomereza muri Congo-Brazaville mu 1997, aha niho guverinoma y'icyo gihugu yemereye impunzi zose z'Abanyarwanda kwishyira hamwe maze azibera umuyobozi ahereye 1998-2011. Muri uwo mwaka nibwo yatahutse mu Rwanda nyuma ya mezi 3 gusa, yahawe akazi muri Minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi, nyuma yaho agirwa Komiseri muri komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.[3] Muri 2013 agirwa Minisitiri w'ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR). [4][5][6]